Skol yatakambye isaba imbabazi kubera inzenya zayo

Uruganda rwa ‘Skol Brewery Ltd’ rwenga inzoga zimenyerewe nka Skol, rurasaba imbabazi Abanyarwanda nyuma yo gushyira urwenya ku macupa y’inzoga yarwo ya Skol Lager, aho rwifuza ko abantu bayinywa baseka ariko hakaba hari urutarakiriwe neza.

Uru rwenya ruragira ruti "Ni gute umu miss yica ifi? undi agasubiza ngo ayidubika umutwe mu mazi akayiheza umwuka" rwanenzwe na benshi bavuga ko rutesha agaciro umugore
Uru rwenya ruragira ruti "Ni gute umu miss yica ifi? undi agasubiza ngo ayidubika umutwe mu mazi akayiheza umwuka" rwanenzwe na benshi bavuga ko rutesha agaciro umugore

Urugero ni urwavugaga ku bagore, aho rwagiraga ruti “When can a woman make you a millionaire?” Bagasubiza bati “When you are a billionaire”. Ugenekerereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Ni ryari umugore yakugira umuntu utunze za miliyoni?” “Ni mu gihe waba utunze za miliyari”.

Bamwe mu barebye urwo rwenya rero ntibarwakiriye neza kuko ngo bo bumva ari ugutesha agaciro umugore, ngo ntiyateza imbere umuntu ahubwo yamusubiza inyuma, ari byo byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, cyane ko ziba ziherekejwe n’amafoto (cartoons) agaragaza abagore.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri izo nzenya, harimo Minisiti w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Amb Nyirahabimana Solina, uvuga ko bitari ibyo kwihanganira.

Agira ati “Imvugo nka ziriya zipfobya umugore ntizemewe mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Nta n’ahandi zakwemerwa ku isi, kandi byagombye guhanwa n’amategeko”.

Undi wagize icyo abivugaho ni Sylvie Nsanga, impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’abagore (Feminist), avuga ko amashusho n’inzenya biri kuri ariya macupa bitesha agaciro umugore muri rusange, bityo ko nta mwanya bifite mu Rwanda. Nsanga akaba yaranahise atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya Skol, #Boycottsckol.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo, na we yavuze ko Skol igomba gusaba imbabazi.

Ati “Ibi ntibyemewe na gato! Skol igomba gusaba imbabazi ndetse ikanakura ku isoko inzoga ziriho ibyo. Nta mugore cyangwa umugabo ushyigikiye abagore wagombye kugura cyangwa kunywa inzoga nk’iriya”.

Kubera iyo mpamvu, uruganda rwa Skol rwanditse inyandiko isaba imbabazi Abanyarwanda, ruvuga ko ntawe rwari rugamije gusesereza.
Rugira ruti “Nyuma y’ibiganiro hagati y’Umuyobozi mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Amb Nyirahabimana Soline, twasanze hari zimwe mu nzenya twasohoye zitumvikanye neza, zifatwa nk’izipfobya umugore”.

“Twe nka Skol rero turasaba imbabazi muri rusange ku bibazo ubutumwa bwo muri izo nzenya bwaba bwateje. Twebwe duha agaciro abagore tunagendeye ku buhanga bwabo, cyane ko nko mu Rwanda mu bakozi bakuru b’uruganda harimo uburinganire, aho 57% ari abagore”.

Icyakora hari bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko uburyo Skol yasabyemo imbabazi budahagije, ahubwo ngo igaragaze n’uko iteganya gukemura burundu ikibazo yateje, nk’uko uwitwa Elizabeth Jeannette yabyanditse ku rukuta rwe rwa tweeter.

Umunyabugeni washushanyije ibishushanyo biherekeza izo nzenya, Adolph Banza, na we yasabye imbabazi z’ibyo yakoze.

Ati “Ndasaba imbabazi uwo ari we wese naba narakomerekeje kubera ibishushanyo byanjye kuri Skol Lager. Nanjye ndabona bidakwiye, iyo mbitekerezaho mbere sinari kubikora, ubutaha nzarushaho gushishoza”.

Urwo rwenya ruri ku macupa y’inzoga ya Skol Lager, rwashyizweho mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha iyo nzoga, bikaba biri mu bukangurambaga urwo ruganda rwatangije bwiswe ‘Live Laugh Lager Campaign’, kuva ku ya 16 Kanama 2019.

Muri ubwo bukangurambaga ngo abakozi b’uruganda babwira abantu ngo babahe inzenya zinyuranye ruzajya rushyira ku macupa, gusa ngo rwiyemeje ko zizajya zibanza gusuzumanwa ubushishozi buhanitse mbere yo y’uko zikoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka